Tuzifatanya n’u Burusiya nibuterwa ubutumwa bwa ’Lukashenko’ kuri Ukraine

Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kuzarwana ku ruhande rw’u Burusiya igihe bwagabwaho ibitero na Ukraine n’ibihugu biyishyigikiye.
Ubwo hibukwaga umwaka ushize, u Burusiya butangije ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine, Perezida Volodymyr Zelenskyy yahishuye ko adateganya kugirana ibiganiro by’amahoro na Putin ndetse ko igihe nikigera nawe azatera igihugu cye.
Alexander Lukashenko, Perezida wa Belarus we yahise ahishura ko yiteguye kuzarwana iyi ntambara ndetse azaba ari ku ruhande rw’u Burusiya.
Ibi bisa n’ibikomeje gutuma umwuka mubi ututumba hagati y’ibi bihugu, dore ko intambara bigiye kumara umwaka birwana yagize uruhare mu kwangiza byinshi ku isi, Aho bamwe bavuga ko ishobora no kuvamo intambara ya III y’isi dore ko bamwe bateganya no kwifashisha ibitwaro kirimbuzi.
Belarus irateganya kurwana ku ruhande rw’ u Burusiya.