Twahombye byinshi gusa ntituzigera ducika intege ’Vladimir Putin’ yahishuye ko intambara aribwo igitangira

Ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abantu mu kwibuka umwaka ugiye gushira hatangijwe ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe muri Ukraine, Valdimir Putin , Perezida w’u Burusiya yibukije abari aho ko ibihugu by’Uburengerazuba bitifuza ko haboneka amahoro ngo intambara isozwe kandi ko babifitemo uruhare rukomeye.
Kuri uyu wa gatanu, Tariki 24 Gashyantare, Umwaka uzaba ushize , U Burusiya na Ukraine bikozanyaho amanywa n’ijoro mu ntambara imaze kwangiza byinshi ku isi harimo kuzamuka kw’ibiciro ku isoko no gusenya ibikorwa remezo no gutwara ubuzima bw’abantu, Ibi bisobanuye ko ingaruka zitageze kubayirwana gusa.
Mu ijambo rye, Putin, Yakomeje kwerekana uruhare Uburengerazuba rufite muri iyi ntambara n’ubushotoranyi bwakomeje gukora bushaka kwigwizaho imbaraga zo gutegeka isi.
Yakomoje no ku masezerano hagati ya Amerika n’u Burusiya yashyizweho umukono mu 2010 hagati ya perezida Barack Obama na Dmitry Medvedev bategekaga ibihugu byombi icyo gihe.
Impande zombi zemeje ko nta gihugu gikwiye kurenza ibisasu kirimbuzi 1,550 na misile 700 ziraswa n’indege, Aya masezerano avuga ko buri ruhande rugomba kwemera ko habaho igenzura igihe risabwe kugirango hamenyekane ko ruyashyira mu bikorwa.
Yakomeje avuga ko agiye guhagarika aya masezerano y’ubwumvikane hagati ye na Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ndetse ko bahombye byinshi ariko batiteguye guhagarika intambara, Ko ahubwo bazatangiza uburyo bushya bwo kugaba ibitero.
Bitegerejwe ko Joe Biden nawe aza kugeza ijambo ku baturage mu ruzinduko agirira Poland, Benshi bakaba bategereje kumenya umwanzuro atanga ku ntambara igiye kumara umwaka irwanwa.
Putin arashinja Uburengerazuba gushyiraho amananiza