Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzikazi Abayizera Marie Grace wamenyekanye nka Young Grace mu ruganda rwa Muzika hano mu Rwanda aho akora injyana ya Hip Hop yahishuye icyatumye ahitamo gukora injyana ya Hip Hop kandi hari izindi nyinshi yakabaye yarakoze kandi zikunzwe mu Rwanda .
Uyu muhanzi kazi watangiye umuziki ku myaka ye 16 mu mwaka wa 2010 icyo gihe uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yatumye amenyekana cyane yise Hip Hop Game mu mugi wa Gisenyi ari naho akomoka, iyi ikaba yaratumye atangira gukorana n’abandi bahanzi bakomeye ndetse atangira no kujya atumirwa mu marushanwa yo guhatanira ibihembo bitandukanye nka Salax Award yegukanye muri 2010 ahigitse abarimo Knowless, Miss Jojo na Oda Paccy.
Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango yagize ati “Ubwo natangiraga gukora muzika natangiye nkunda gusubiramo indirimbo z’injyana ya Hip Hop z’abahanzi bo hanze ndetse n’abanyarwanda, ibintu bamwe mu nshuti zanjye zanshishikarije mo bituma ninjira muri muzika maze birankundira nkomerezaho nyikora gutyo."
Abajijwe ikintu cyatumye ayikunda Young Grace yavuze ko yakuze akunda kwambara nk’abahungu akabona kujya gukora injyana ya RNB bitari ibintu bye kubera uko abakora izo njyana bitwara yabonaga atabishobora.
Abajijwe ku buryo abantu batabona injyana ya Hip Hop neza kubera amagambo ayikoreshwamo benshi bavuga ko yiganjemo ibitutsi ndetse n’akomeretsa.
Young Grace yasubije umunyamakuru ko Hip Hop ari injyana y’ubutumwa bwiza ahubwo abantu babivuga ntibarasobanukirwa neza, kuko urebye aho Hip Hop igeze ubungubu abantu batangiye kubyumva kurusha uko bafataga abaraperi nk’abantu bananiranye bibera mu biyobyabwenge gusa uko iminsi ishira basanze uko bayifataga baribeshye.
Mu gusoza yabajijwe niba umuziki wo mu Rwanda umutunze yavuze ko rwose awukora nk’akazi kuko umutunze n’umwana we akaba rero yishimira ibyo injana ya Hip Hop yamugejejeho.
Young Grace yashimangiye ko abazi ko Hip Hop ari injyana y’ibirara bibeshya
Young Grace yahamije ko yishimira aho injyana hip Hop igeze kuko imutunze nk’akazi