Twe nta bushobozi bwo guhangana na Manchester City dufite umutoza Jurgen Klopp nta byiringiro afite ku mukino wa Manchester City

Umudage utoza ikipe ya Liverpool ariwe Jurgen Klopp yatangaje ko ikipe ye nta bushobozi ifite bwo guhangana na Manchester City icyakora ngo ikipe abona izabishobora ni ikipe ya Newcastle United.

Ibi Klopp yabitangaje Mbere y’umukino ugomba guhuza ikipe ya Liverpool n’ikipe ya Manchester City aho uyu mukino ugomba kubera ku kibuga Anfield cya Liverpool.

Klopp yavuze ko nta kipe ifite ubushobozi bwo guhangana na Manchester City ariko avuga ko niyo byapfa gushoboka yaba Newcastle ndetse uyu mugabo yatangaje ibi yirengagije ikipe ya Arsenal kuri ubu iyoboye shampiyona y’Ubwongereza.

Jurgen Klopp yasobanuye imbogamizi Liverpool ihura nazo ko ari ugushaka guhangana na Manchester City ifite ubushobozi butagira umupaka mu bijyanye n’amafaranga.

Klopp asobanura impamvu Newcastle ariyo ifite ubushobozi bwo guhangana na Manchester City, yavuze ko mu makipe 3 afite ubushobozi bwo kugura umukinnyi wese mu bijyanye n’amafaranga ku isi na Newcastle izamo.

Gusa nubwo Klopp yavuze gutya yatangaje ko Manchester City itapfa kibatsindira ku kibuga Anfield kuko ngo mu mikino 35 iheruka bamaze kubonamo intsinzi ebyiri gusa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO