Twige gutegura ‘Capati’...Iryoha ishyushye!

Capati ni ifunguro rikundwa na benshi, bamwe mu bantu bakunda iki kiribwa batangaza ko ifata mu nda kandi ikaba itagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Capati ni ikiribwa kiri mu bwoko bw’ibiribwa bikozwe mu ifarini kimwe n’imigati, itandukanye n’amandazi, keke n’ibindi. Gusa itandukaniro ikaba ari uko Capati yo ifite ishusho itandukanye n’ibyo biribwa bindi.

Capati tumenyereye mu maresitora ya hano mu gihugu cyacu ngo yaba ikomoka mu gihugu cy’Ubuhinde, ikaba izwi kuva mu kinyejana cya 16.

Capati bayikora bagerageza kuyiha umubyimba muto cyane ushoboka, ndetse n’ishusho y’uruziga nyuma bakayikaranga ku ipanu yabugenewe.

Capati yagiye yitwa amazina atandukanye bitewe n’indimi zivugwa mu bihugu yagiye ibonekamo, aha twavuga nka capady mu gihugu cya Turukumenisitani, Roti mu gihugu cy’u Buhinde kimwe n’andi mazina atandukanye tutashoboye kurondora.

Capati n’ikiribwa kiribwa na buri muntu wese aho usanga gikunda kuribwa cyane n’ibihugu byahano muri Afurika twavuga nka Uganda, Kenya, Burundi, Tanzaniya na u Rwanda, gusa ikigaragara ni uko hose izwi ku izina tumenyereye rya Capati, si hano gusa kuko no mu bindi bihugu by’Afurika nka Ghana n’ibindi biyikikije ushobora kuzihasanga.

Capati abantu benshi bavuga ko iherekeza ibiribwa byinshi nk’inyama, ibishyimbo, umuceri n’ibindi.

Capati bayikora bagerageza kuyiha umubyimba muto cyane ushoboka, ndetse n’ishusho y’uruziga nyuma bakayikaranga ku ipanu yabugenewe.

Uko ikorwa

Mbere yo kuyikora ukenera ifarini, igitunguru gitukura, Amavuta y ‘ubuto, Umunyu cyangwa isukali bitewe n’icyo ushaka gukoresha muri ibyo. Ufata gake ko mu kiganza hamwe n’amazi ashyushye.

Fata ifarini uyivange neza n’isukari ku rugero cyangwa mu munyu bitewe na capati ukunda, Genda wongeramo utuzi dushyushye buhoro buhoro, Funyanga kugeza aho ibereye igikoma gitigita ariko gikomeye (abenshi bacyita pate).

Umaze kuvanga neza ushobora na none kugenda wongeramo n’amavuta (abenshi bakunze gukoresha amavuta ya buto), kugeza aho wa mutsima ukeneye usigara worohereye.

Uwo mutsima umaze kugera ku rugero wifuza, wutereke ahantu hasukuye kandi upfundikire neza n’ikintu kitawubuza guta akuka, hanyuma tegereza ko ubyimba uko ubishaka.

Umutsima umaze kubyimba neza ugenda uwukatamo udupande duto duto,ku buryo agapande kagomba kuvamo capati imwe… Koresha ingiga y’igiti ibaje nk’umuhini w’isekuru cyangwa se icupa rifite isuku, Noneho ka gapande ukagenda ugaha iforomo ya capati nk’uko tuyizi kugeza ku mubyimba wifuza.

Capati imaze kunoga yotse neza ku ipanu yabugenewe, Genda wongeramo utuvuta duke duke kugira ngo itaza gushirira.

Genda uyihindagura impande zose kugeza ihiye. Wirinda ko yakwinjiramo amavuta menshi. Ushobora kuyitegura igihe ugiye gukoresha umureti w’amagi, udushyimbo, n’ibindi bifatishwa icyayi.


Capati ifata mu nda kandi ikaba itagira ingaruka ku buzima bw’umuntu

Yanditswe na BYIRINGIRO Ephter

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO