Twitter igiye gushyiraho uburyo bwo gukoresha amajwi n’amashusho hagati y’abayikoresha

Kuva Elon Musk yagura Twitter kuri ubu hakomeje gukorwamo impinduka zitandukanye aho kuri ubu hagiye gushyirwaho uburyo bwo guhana amajwi n’amashusho hagati y’abakoresha uru rubuga.

Kuri ubu Twitter ni urubuga rwubakiye cyane ku guhana ubutumwa hagati y’abantu ariko kuri ubu Elon Musk yamenyesheje abakozi ba Twitter ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gushyiraho amajwi n’amashusho bityo bigatuma abantu bahana amakuru ku buryo bworoshye.

Kuva umuherwe Elon Musk yagura Twitter ni umugabo watangiye gukora impinduka zitandukanye aho yatangiye asezerera bamwe mu bayobozi bakuru bayo ndetse atangira no gusaba abakozi bayo gukoresha imbaraga kugirango babashe gutanga umusaruro bitabaye ibyo bagasezera ku kazi kabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO