Twitter ikomeje guteza ibibazo aho hari abari kwiyitirira abakuru b’ibihugu n’ibyamamare nyuma yo kubyishyurira ngo babone konti zifite utumenyetso (verified)

Nyuma y’uko byemejwe ko ushobora kwishyura amafaranga ugahabwa konti yihariye (verified) kuri Twitter, hamaze kugaragara konti z’impimbano z’abakuru b’ibihugu n’ibindi byamamare bitandukanye aho bimaze kuba urujijo kumenya konti ya nyayo n’inyiganano.

Kuva Elon Musk yagura urubuga rwa Twitter ni byinshi byahindutse harimo kwirukana hafi kimwe cya kabiri cy’abakozi n’amategeko mashya arebana na konti zihariye aho uyikeneye ashobora kubyishyurira amadolari hagati ya $8-$20 mu gihe mbere iyi serivise yari ubuntu.

Ese ubundi ni akahe gaciro ka konti zihariye (verified) ?
Kugira konti yihariye yahawe akamenyetso k’ubururu (verified account) kuri Twitter byorohereza abashakisha izina rya konti kuyibona byoroshye kandi bakabasha kuyitandukanya n’izindi.

Urugero nk’umukuru w’igihugu cyangwa ibindi byamamare kuko bakurikirwa n’imbaga y’abantu benshi, akenshi bagira konti zihariye aho bahabwa akamenyetso k’ubururu, ibi byorohereza abakunzi babo n’ababakurikira kubatandukanya n’abandi bantu bashobora kubiyitirira.

Ni izihe ngaruka ziri mu kwiyitirira konti z’abandi ?
Uyu munsi kuba umuntu yakwishyura amafaranga agahabwa konti yihariye bishobora guteza ikibazo muburyo bumwe cyangwa ubundi.

. Uyu munsi imbuga nkoranyambaga zikorerwaho ubucuruzi butandukanye, kuba umuntu runaka yavuga ko afite ikigo gicuruza imiti, akishyura amafaranga agahabwa konti yihariye(verified), bizatuma benshi bamwizera abagurishe imiti ishobora no gushyira ubuzima bwabo mukaga dore ko ishobora kuba itujuje ubuziranenge.

. Niba umuntu runaka ashobora kwiyitirira urwego runaka cyangwa akiyitirira icyamamare runaka, akanahabwa konti yihariye (verified) birashoboka ko ashobora kuyobya abantu akabasaba nk’amafaranga cyangwa bakamwishyura ngo abakorere igikorwa runaka kandi ari baringa bikanavamo ibindi byaha by’ubujura bushukana.

. Ibi nanone bishobora kuyobya abantu runaka bibwira ko bakurikiye konti y’umuntu bakunda kandi ari uwayiganye.

Konti zitandukanye ziyitirira umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, Elon Musk, ibyamamare bitandukanye n’ibigo bigurisha imiti zamaze gufungwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO