Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Ubutumwa buvuga ku Bayahudi umuraperi Kanye Omari West yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram na Twitter bwamaze guhanagurwa kubera amagambo mabi yanditse avuga ku Bayahudi.
Kuri iki cyumweru taliki 09 Nzeri 2022,Kanye West yashyize ubutumwa kuri Instagram na Twitter bye buvuga ku Bayahudi gusa nyuma y’akanya katarambiranye bwahise busibwa.
Uyu mugabo yashinjwe kurenga ku mabwiriza agenga izi mbuga dore ko ngo yakoresheje imvugo zihembera urwango.
Mu butumwa bwe bwakuweho, Ye yari yakoresheje ijambo ‘death con 3’ [DEFCON 3] ndetse iyi mvugo ikoreshwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bisobanura ko ingabo ziba zigomba kuba maso.
Mu yandi magambo Ye yari avuze ko agiye gusinzira ariko akabyuka yiteguye guhangana n’abayahudi bose aho bava bakagera.
Umuvugizi wa Twitter yabwiye CNN ko ko ubutumwa bwa Ye bwakuweho kuko bunyuranyije n’amategeko agena izi mbuga nkoranyambaga.