U BUFARANSA: Abagore babiri bafashwe ku ngufu ubwo basuraga umunara wa Eiffel

Abagore babiri bakomoka muri Brazil bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubwo basuraga Eiffel, Uyu ukaba umunara muremure mu Bufaransa.
Inkuru dukesha Fox News ivuga ko aba bagore uko ari babiri basanzwe ari n’abavandimwe, Bahuye n’abagabo babiri mbere y’uko aya mahano aba, Umwe muri bo ngo yagerageje gukora ku mabuno y’umwe, Aramwiyaka ariruka.
Nyuma uyu mugore yaje gusanga murumuna we, Nyamugabo wa kabiri amuryamye hejuru, amukubise amaso niko kwiruka, Aba bavandimwe babiri bahise bajyanwa ku ishami rya polisi ryaho hafi mugihe aba bagabo bo baburiwe irengero.
Kugeza ubu ikirego cyatanzwe n’uyu mugore wabonye murumuna we ahohoterwa, Yasobanuye ko bishoboka cyane ko yaba yaranasambanyijwe ku gahato kuko ngo yasanze umugabo yamanuye imyenda ye.
Kugeza ubu iperereza riracyakomeje kugirango hakusanywe ibimenyetso bihagije birimo n’ibizamini bya muganga.
Benshi muri ba mukerarugendo bavuga ko hakenewe umutekano uhagije muri aka gace dore ko kagendwa n’abantu benshi, Hakongerwa ibikoresho birimo ibyuma bifata amashusho, uruzitiro no kongera umubare w’abapolisi bacunga umutekano kuva aya mahano yaba kuri iki cyumweru.
Abasura Eiffel bifuza ko hakongerwa umutekano
Twakwibutsa ko gukora ku myanya y’ibanga y’umuntu muburyo butumvikanyweho ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ni ukumutesha agaciro, Bityo cyikaba gihanwa mu buryo butandukanye hakurikijwe amategeko y’igihugu runaka.
Kubera iki umunara wa Eiffel ufatwa nk’igikorwa nyaburanga ku isi ?
Umunara wa Eiffel uherereye Champ de Mars mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris. Uyu munara wahawe izina rikomoka ku mwubatsi Gustave Eiffel wari ufite ikigo cyatsindiye isoko ryo gushushanya no kuwubaka.
Uyu munara wubatswe kuva tariki 28 Mutarama 1887 ugera tariki 31 Werurwe 1889 ubwo wafunguwaga ku mugaragaro, Intambara ya I y’isi n’iya II zose zabaye uriho kugeza n’ubu ugihagaze ku butaka.
Kuva mu 1889 ugera mu 1930 niwo wari umunara usumba indi yose yubatswe n’umuntu mu mateka ku butaka dore ko ureshya na metero 300 z’uburebure mbere y’uko imirimo yo gusoza kubaka Chrysler, i New York irangira.
Eiffel yamaze imyaka 41 ari umunara muremure ku isi
Chrysler niyo yakuyeho agahigo ka Eiffel mu 1930
Amateka y’iminara miremire ku isi
Mbere y’uko dutangira kubaka imiturirwa ikabakaba ku bicu hagati y’imyaka ya 1311 na 1884, Inzu ndende wasangaga ari izubatswe n’insengero z’Abakiristu na za katedalari.
Kugeza ubu uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, Iminara ikabakaba ku bicu igenda yubakwa ku bwinshi, Undi ufite agahigo ko kuba muremure cyane ni Vinius , ureshya na metero zisaga 326 z’uburebure ukaba ari uw’ikigo cy’itangazamakuru SC cya Radiyo na Televiziyo byo muri Lituwaniya.
Umunara wa Vinius nawo ni umwe mu ibereye ijisho kandi miremire ku isi
Kugeza ubu igikorwa cyubatswe n’umuntu gisumba ibindi mu mateka ni umuturirwa wa Burj Khalifa uherereye Dubai, Aho kuva mu 2010 kugeza uyu munsi ufite aka gahigo, Uyu muturirwa ureshya na metero 828.
Burj Klhalifa ni wo muturirwa muremure ku isi
Biteganyijwe ko Kingdom Tower izaba aricyo gikorwa cya muntu cyizaba gisumba ibindi mu mateka igihe izamara kubakwa, Ni umushinga uri kubakwa muri Saudi Arabia, Aho iyi nzu izaba ireshya na metero 1,000 z’uburebure.
Abahanga mu bwubatsi basobanura ko uyu muturirwa imirimo yo kuwubaka izasozwa nibura mu 2026 dore ko wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Kingdom Tower niyo nzu izaba ari ndende nimara kubakwa
Imirimo yo kubaka Kingdowm Tower iracyakomeje