U BUGEREKI:Abarenga 36 bamaze gushiramo umwuka mu mpanuka Gare ya Moshi ebyiri zagonganiyemo

Inkuru dukesha CNN iravuga ko abantu barenga 36 bo mu gihugu cy’u bugereki bamaze kugwa mu mpanuka yagonganiyemo Gare ya moshi 2 ndetse abandi benshi cyane bajyanwe kwa muganga ari intere.

Amakuru aravuga ko izi gare ya moshi zari zitwaye abantu barenga 350 maze birangira zigonganye maze bituma abagera kuri 36 bahita bahasiga ubuzima abandi barakomereka ndetse ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu mu gace kitwa Tempi hagati mu Bugereki hafi y’Umujyi witwa Larissa.

Icyakora amakuru aramutse avugwa aremeza ko abantu bagera kuri 66 bamaze kuvurwa ndetse bakaba bameze neza ndetse ibikorwa byo gushaka impamvu yateye iyi mpanuka byatangiye nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima mu Bugereki bwana Thanos Plevris .

Nyuma y’iyi nsanganya Minisitiri w’Ubuzima mu magambo ye yagize ati:Nk’uko mwabyumvise iyi mpanuka yaguyemo abyeyi n’abandi bantu bafitanye isano ya hafi icyakora abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka turakomeza kubafasha uko dushoboye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO