U Buhinde bukomeje kotswa igitutu nyuma yo kuterekana aho buhagaze mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

Mu nama y’ibihugu bihuriye mu muryango w’abibumbye, Ibisaga 141 byamagana u Burusiya, mu gihe 32 byifashe harimo n’u Buhinde bwanze kugaragaza uruhande bushyigikiye, Ibi byatumye bukomeza kotswa igitutu dore ko igihugu busabwa kwamagana gisanzwe gifitanye umubano mwiza nabwo.
Ibihugu birindwi birimo n’u Burusiya bihakana byivuye inyuma ibyaha bivuga ko iki gihugu cyashoje intambara cyigamije kwigarurira Ukraine.
U Buhinde bwanze kugira uruhande rubogamiraho bwemeza niba koko u Burusiya bwaba bwaragabye ibitero bigamije kwigarurira Ukraine aho bwemeza ko inzira y’ibiganiro ariyo yahosha aya makimbirane.
Kugeza ubu ibihugu bitandukanye birimo Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasabye u Buhinde kugaragaza uruhande bushyigikiye, Gusa iki gihugu cyirinze gutanga umwanzuro uvuga nabi u Burusiya.
Kuri uyu wa gatanu, Tariki 24 Gashyantare 2023, Umwaka uruzuye u Burusiya na Ukraine birwana intambara yagize uruhare mu gusenya ubukungu bw’isi yose muri rusange, izamuka ry’ibiciro, isenyuka ry’ibikorwa remezo no gutwara ubuzima bw’abantu.
Vladmiri Putin (ibumoso) na Minisitiri w’u Buhinde Narendra Modi