U Burusiya bwaribeshye cyane ubutumwa bwa ’Joe Biden’ mu ruzinduko rutunguranye muri Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ’Joe Biden’ yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Ukraine ndetse agenera ubutumwa u Burusiya abwibutsa ko bwibeshye cyane gutekereza ko buzatsinda intambara bwatangije muri iki gihugu.
Ubwo yageraga muri Ukraine, Mu rugendo rw’amasaha icumi muri gariyamoshi ku mpamvu z’umutekano muke w’ikirere nk’uko tubicyesha The New York Times, Joe Biden yijeje gutera inkunga Ukraine mu ntambara irwana n’u Burusiya kugeza ku iherezo.
Mu magambo ye yagize ati:" Dufite icyizere, Ndetse Putin yaribeshye cyane guhera cyera atekereza ko u Burusiya buzatsinda Ukraine n’ibihugu by’Uburengerazuba."
Biden wari ugiriye uruzinduko rwe rwa mbere muri Ukraine, Benshi baboneyeho kuvuga ko rwerekana ubufatanye bwa Amerika mu gushyigikira iki gihugu mu ntambara gihanganye n’u Burusiya.
Biteganyijwe ko muri iki cyumweru, Joe Biden azatangaza izindi nkunga igihugu cye cyageneye Ukraine, Ahateganyijwe ibimodoka by’intambara, imbunda, amasasu n’ibyuma bicunga ikirere.
Joe Biden yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Ukraine