U Bushinwa burashinjwa kuneka imigabane itanu y’isi bukoresheje ibipurizo

Nyuma y’uko igipurizo cyazereraga mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahanuwe bikavugwa ko ari icy’u Bushinwa, Inzego z’umutekano zatangaje ko ibindi bipurizo nk’ibi byazengurutse imigabane y’isi isaga itanu, Bityo bigatekerezwa ko ibi byari ibikorwa byo kuneka bikomeye bikozwe n’u Bushinwa.
Kugeza ubu umwuka ni mubi hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, Nyuma y’uko hagaragaye igipurizo kinini cyizenguruka mu kirere cyayo nyuma cyikaza kuraswa n’indege z’intambara.
Kugeza ubu ibisigazwa by’iki gipurizo biri gukorwaho ubushakashatsi, Aho byizerwa cyane ko ikipe yari ishinzwe kugikurutsa yari mu ntara ya Hainan mu Bushinwa.
Iki gipurizo cyareshyaga na metero zisaga 60 z’uburebure basanze gifite ibyuma bifata amashusho n’iminara miremire y’itumanaho bikaba byizerwa cyane ko hari amakuru runaka cyaba cyarakusanyije cyikayohereza mu Bushinwa yiganjemo ibivugirwa kuri telefone cyane cyane hejuru y’ibigo bya gisirikare cyagurukiye hejuru.
Kugeza ubu, U Bushinwa buhakana bwivuye inyuma ibirego bushinjwa byo kuneka no kwiba amakuru mu ibanga, Bwo bugasobanura ko iki gipurizo cyakoreshwaga mu mushinga w’ubushakashatsi bwo kwiga ikirere n’isanzure muri rusange.
Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika, Brigadier General, Pat Ryder yatangaje ko ibipurizo nk’ibi byagaragaye bizerera muri Amerika ya Ruguru n’iy’Epfo, Amajyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, U Burayi na Aziya y’Iburasirazuba.
Ibisigazwa by’igipurizo cy’u Bushinwa giheruka kuraswa