Imikino ya CHAN u Rwanda ruzitabira yimuriwe muri 2021

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF), yashyize hanze ingengabihe y’impinduka ku marushanwa itegura yaba ay’igikombe cya Afurika CAN ndetse na CHAN irushanwa rihuza ibihugu ariko byifashishije abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Uyu munsi tariki 30 Kamena 2020, komite nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF) yakoze inama hifashishijwe Video conference, barebera hamwe igihe ibikorwa by’imikino byasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 byasubukurirwa.

Mu myanzuro yafashwe harimo ko, Imikino y’igikombe cya Afurika CAN yari kuzaba mu mwaka wa 2021, yimuriwe mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa mbere, mu gihe cyo imikino yari isigaye yo gushaka itike yo kujya muri iri rushanwa izamenyeshwa abanyamuryango igihe izabera.

Undi mwanzuro wafashwe kandi muri iyi nama, nuko imikino ya CHAN yari kuba yarabaye muri Gicurasi uyu mwaka wa 2020, yimuriwe mu mwaka wa 2021 kubera icyorezo cya Covid-19. Aya marushanwa yombi azabera muri Cameroon.

Mu marushanwa ya CHAN u Rwanda ruzitabira, rwari mu itsinda rya gatatu aho rurikumwe na Uganda, Togo ndetse na Morocco.

Indi myanzuro yafashwe na komite nyobozi ya CAF kandi, harimo ko imikino ya Caf Confederation Cup ndetse na CAF Champions league yari igeze muri ¼ izaba mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Imikino ya CAF Confederation Cup ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu iwayo izabera muri Morocco, aho amakipe azagenda akina umukino umwe umwe. Naho imikino ya Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo yo izabera muri Morocco.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO