U Rwanda rwakajije ingamba mu kwirinda Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje ubukanguramba ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus ikomeje guhangayikisha abatuye isi, no kongera ibyangombwa byo kwifashishwa mu gihe iyo ndwara yaba ibonetse mu Rwanda.

Hirya no hino mu gihugu ahahurira abantu benshi, hamwe na hamwe hamaze gushyirwa ibikoresho bitandukanye birimo amazi meza n’isabune byifashishwa mu gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke harimo n’icyorezo gishya cya Coronavirus kiri kuyogoza ibihugu bitandukanye kuva mu mpera za 2019.

Minsiteri y’ubuzima itangaza ko nubwo intambwe ya mbere mu kwirinda coronavirus ari ugukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune, hari ibindi abantu bagomba kwitwararika birimo; gusuhuzanya bakoresheje ibiganza, guhoberana no gusomana.

Mu rwego rwo kwitegura, Minisiteri y’ubuzima itangaza ko yamaze guteganya ahantu hane hashyirwa uwaketsweho iyo virusi kugira ngo yitabweho kandi ahamare igihe cyateganyijwe.

Ahamaze gutegurwa ni ku bitaro bikuru bya Kanombe hateganyijwe ibyumba 25 bishobora kwifashishwa, ibitaro bya Kabgayi byateguye ibyumba 120 n’ikigo nderabuzima cya Kanyinya cyateganyije ibyumba 50 ndetse imirimo yo kubitegura irakomeje.

Ibindi bitaro byo mu gihugu bigera kuri 80 byose byagiye biteganya ibyumba bibiri. Mu gutegura abakwita ku murwayi igihe yagaragara, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko imaze guhugura abaganga 430.

Dr. Muvunyi Zuber ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima avuga ko ahantu hahurira abantu benshi hagomba kuba uburyo bwo gukaraba intoki bagasaba abayobozi gufasha abantu bose kubyubahiriza.

Ati “Amabwiriza yaratanzwe, ahantu hose hahurira abantu benshi haba ari ahahurira abagiye mu myidagaduro, abajya gufata amafunguro cyangwa ibinyobwa, noneho no ku nyubako zose za leta, amavuriro yose ni ukuvuga ngo bagomba gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki.”

Aho hantu hagomba kugaragara n’imiti yica udukoko abantu bakaraba mu ntoki nk’abisiga amavuta (Hand sanitizer). Leta y’u Rwanda itangaza ko izakomeza gushyira imbaraga mu bijyanye n’ubwirinzi.

Coronavirus yandura iyo umuntu yitsamuye cyangwa akoroye yegereye undi; iyo umuntu afite ibiganza byandujwe, gukora cyangwa gusuhuza muntu wayanduye no gukora ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yemeza ko nta Coronavirus irahagaragara ariko igashishikariza abantu bose kuyirinda binyuze mu ngamba zitandukanye zose zikubiye mu kugira isuku.

Ingamba ya mbere; ‘karaba intoki buri gihe ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukoro yagenewe gukaraba intoki’.

Igihe ukoroye cyangwa witsamuye pfuka ku munwa no ku mazuru ukoresheje agatambaro gasukuye uhite ukajugunya ahagenewe guta imyanda hanyuma uhite ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Irinde gukora ku muntu uwo ari we wese ufite inkorora n’umuriro cyangwa kwegera abantu iyo warwaye kimwe muri ibyo. Ihutire ku ivuriro rigwereye igihe cyose ufite umuriro, inkorora cyangwa udahumeka neza. Irinde gukora urugendo niba ufite umuriro n’inkorora.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi ndetse ishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.

Coronavirus imaze guhitana abarenga 3 000, kugeza ubu imibare igaragaza ko abagera ku bihumbi 90 bamaze kuyandura hirya no hino ku isi. Ni indwara yagaragaye mu mpera za 2019, mu mujyi wa Wuhan wo mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO