U Rwanda rwashyizeho ingamba nshya zo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

u Rwanda rwinjiye mu itsinda ry’ibihugu biharanira kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije binyuze mu cyiswe Global Biodiversity Framework.

Izi ngamba nshya zigamije kurengera no gusigasira ibinyabuzima by’i musozi, ku butaka no mu mazi.

u Rwanda rwinjiye mu bihugu birengera ibidukikije binyuze mu muryango International Union for Conservation of Nature (IUCN) ku wa 22 Nyakanga 2022.

Uyu muryango ukaba urajwe ishinga no kongera umubare w’ibyanya bikomye kandi bigenzurwa kuburyo ba rushimusi batabona aho kumenera byose bigakorwa mu rwego rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange.

Zephanie Niyonkuru, Umuyobozi mukuru wa RDB icyo gihe mu nama yahurije abasaga 2,000 i Kigali, Yavuze ko gusinyana amasezerano na IUCN bizatuma u Rwanda rubona inyungu mu kubungabunga parike n’ibindi byanya bikomye.

Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda ivuga ko kugeza ubu biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030, urusobe rw’ibinyabuzima biba mu byuzi , Ibishanga n’imigezi byose nibura ko bizaba bimaze kongera gusubizwa mu buryo kigero cya 30%.

Ni mugihe nanone inyamanswa ziba ku butaka nazo zizaba zimaze kubakirwa ibyanya bikomye neza ku kigereranyo cya 30%.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO