U Rwanda rwasubiye inyuma ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, Senegal izamukaho imyanya ibiri

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ’FIFA’ ryasohoye urutonde ngaruka kwezi rugaragaza uko amakipe y’ibihugu akurikirana, aho u Rwanda rwasubiye inyuma umwanya umwe, mu gihe Senegal iyoboye umugabane w’Afurika yazamutseho imyanya ibiri.

Ku wa 23 Ukuboza 2021 ubwo FIFA iheruka gutangaza uru rutonde, U Rwanda rwari ku mwanya wa 135 ku isi ndetse na 39 muri Afurika, gusa kuri iyi nshuro rwisanze ku mwanya wa 136 ku isi ndetse na 40 muri Afurika.

Naho Senegal nyuma yo kwegukana igikombe cy’Afurika, iracyayoboye uyu mugabane, ikaba ku mwanya wa 18 ku isi ivuye ku mwanya wa 20.

Ni mu gihe Ububiligi aribwo buri ku mwanya wa mbere ku isi kuri uru rutonde rwa FIFA, kuva muri Nzeri 2018.

Uko ibihugu byo muri EAC bikurikirana:

1. Uganda (ku mwanya wa 84 ku isi)
2. Kenya (ku mwanya wa 103 ku isi)
3. Tanzaniya (ku mwanya wa 132 ku isi)
4. Rwanda (ku mwanya wa 136 ku isi)
5. Burundi (ku mwanya wa 141 ku isi)

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika:

1. Senegal (ku mwanya wa 18 ku isi)
2. Morocco (ku mwanya wa 24 ku isi)
3. Nigeria (ku mwanya wa 32 ku isi)
4. Egypt (ku mwanya wa 34 ku isi)
5. Tunisia (ku mwanya wa 36 ku isi)
6. Cameroon (ku mwanya wa 38 ku isi)
7. Algeria (ku mwanya wa 44 ku isi)
8. Mali (ku mwanya wa 48 ku isi )
9. Côte d’Ivoire (ku mwanya wa 51 ku isi)
10. Burkina Faso (ku mwanya wa 56 ku isi)


Ibihugu 10 bya mbere ku isi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO