UBUBILGI:Itsinda James na Daniella bagiye gukorera igitaramo mu Bubiligi

James na Daniella ni itsinda rigizwe n’umugabo n’umugore ndetse iri tsinda rikunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana haba mu Rwanda no muri diyasipora muri rusange.

N’ubwo aba baramyi bamaze igihe gito bamenyekanye mu muziki uhimbaza Imana, amazina yabo azwi n’abantu ibihumbi n’ibihumbi yaba mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda.

Aba bombi batangiriye umuziki muri korali, nyuma baza gukora itsinda rya babiri gusa baritangiye ubwo babaga muri Uganda,

Nyuma baje kugaruka mu Rwanda ari nabwo bakoraga indirimbo zigakundwa by’ikirenga aho twavugamo; Mpa amavuta, Nkoresha n’Ububyutse baherutse n’izindi zitandukanye


James ni umuhanga cyane mu kuririmba no gucuranga gitari

Kuri ubu aba bombi bamaze gutegura igitaramo kigomba kubera ku mugabane w’I Burayi mu gihugu cy’Ububiligi, aho iki gitaramo giteganijwe kuba ku italiki 4 Kamena 2022.


Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo nabyo byamaze kujya ahagaragara aho mu myanya isanzwe bazishyura amayero 15 naho mu myanya y’icyubahiro(VIP)bakazishyura amayero 20

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO