Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Kuri ubu umuhanzi Seleman Dicoz yamaze gusohora indirimbo yitwa ikimata akaba ari indirimbo ijyanye n’urukundo kandi igamije gufasha abakundana bakarushaho gukomeza urukundo rwabo.
Ubusanzwe umuhanzi Seleman Dicoz akorera umuziki we ku mugabane w’I Burayi ndetse aganira na Genesisbizz yaduhamirije ko umuziki akora nta nzitizi ahura nazo kuko aba afite abamutera ingabo mu bitugu haba mu buryo bwo kumufasha gusohora ibihangano bye cyangwa kubimenyekanisha.
Uyu muhanzi yamaze gusohora indirimbo ye nshya yise ikimata akaba ari indirimbo ijyanye n’urukundo, gusa uyu muhanzi yaje kubazwa n’umunyamakuru wa Genesisbizz aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo,mu magambo ye Selemani Dicoz
Yagize ati" indirimbo yanjye ikimata nibyo koko ijyanye n’urukundo ndetse igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo nagikuye ku rukundo rwanjye n’umufasha wanjye bituma mpimba iyi ndirimbo ndetse ndatekereza ko umuntu wese ufite uwo akunda yamutura iyi ndirimbo.
Ubusanzwe Seleman Dicoz ni amazina y’ubuhanzi akoresha mu muziki we gusa amazina yahawe nyababyeyi be yitwa Uwihanganye Selemani, kuri ubu akorera umuziki we mu gihugu cy’Ububiligi mu mujyi witwa Leuven gusa ntabwo ari kure cyane y’umurwa mukuru Bruxelles nk’uko nyiri ubwite yabidutangarije.
Uyu muhanzi kandi yongeye kubazwa ikibazo kijyanye n’umuhanzi afatiraho ikitegererezo mu muziki w’U Rwanda gusa yahamije ko yubaha cyane abahanzi Nyarwanda batangiye umuziki mbere aho avuga ko bakoze akazi gakomeye cyane.
Mu bahanzi bagarutsweho n’uyu muhanzi harimo Makonikoshwa, KGB, The Brothers, Rafiki n’abandi batandukanye ndetse yakomeje avuga ko aba bahanzi aribo bamukundishije umuziki bityo ngo bakwiye icyubahiro.
Seleman Dicoz yavuze ko ashimira abantu bakomeje kwakira neza iyi ndirimbo aho yahamije ko birimo kumutera imbaraga ndetse yasoje ashimira abamufashije gushyira hanze iyi ndirimbo, ndetse anavuga ko ashimira cyane itangazamakuru rikomeje kumufasha mu bikorwa bye bijyanye n’umuziki akora.
Ikimata by Seleman Dicoz