UBUDAGE: Abakozi ba ministeri barashinjwa kuba intasi z’Uburusiya

Magingo aya urwego rushinzwe ubutasi mu gihugu cy’Ubudage rwatangije iperereza ku bakozi babiri babarizwa muri Minisiteri y’Ubukungu muri iki gihugu kuko bakekwaho kuba intasi za Leta y’Uburusiya.

Iri perereza ryatangijwe nyuma y’uko abo bakoranaga babikomye,ndetse ngo bakunze kugaragaza ko bashyigikiye u Burusiya cyane ndetse bagakunda no kunegura ibyemezo bya Guverinoma.

Kuri ubu nubwo Leta y’u Budage ivuga ibyo byose ariko kugeza ubu nta bimenyetso bifatika irabona bihamya ko aba bagabo ari intasi z’Uburusiya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO