UBUFARANSA: Abagore baguye ahashashe kuko ibinini birinda gusama inda bigiye kujya bitangirwa ubuntu

Kugeza ubu mu gihugu cy’Ubufaransa byemejwe ko ibibini bifasha abagore kudasama bigiye kujya bitangirwa ubuntu ndetse ibi bigamije kurushaho gufasha abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kugirango badasama inda zitateganyijwe.

Mu mafarumasi atandukanye mu gihugu cy’Ubufaransa byamaze kwemezwa ko ibi binini bizajya bitangirwa ubuntu ndetse ntabwo bizajya bisaba ko muganga abyandikira umurwayi.

Bwana François Braun ni Minisitiri w’ubuzima mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse yaje kuba ahamya aya makuru ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru 20 minutes.

Gusa nubwo ibi binini bigiye kujya bihabwa abagore kugirango badasama byatangajwe ko kandi bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu kuko ngo bishobora gutuma habaho ihindagurika ku minsi umugore cyangwa umukobwa yagiraga mu mihango.

Gusa Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko ibi binini ngo iyo umugore cyangwa umukobwa abinyweye ngo bihita bihagarika intanga zigacika intege bityo umugore cyangwa mukobwa akaba adashobora gusama.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO