UBUFARANSA: Umusore yahitanye abantu 5 bo mu muryango we nawe ahita araswa yitaba Imana

Biravugwa ko umusore w’ingimbi uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko yamaze kuraswa n’abajandarume ndetse agahita yitanba Imana nyuma yo guhitana abantu batanu bagize umuryango we akabambura ubuzima aho bivugwa ko harimo n’abana batatu bakiri bato.
Byatangajwe ko uyu musore yari yitwaje Intwaro zirimo imbunda ndetse n’inkota ndetse amakuru akimara kumenyekana abajandarume bahise batabara mu maguru mashya.
Inkuru ducyesha 7 sur 7 ivuga ko aba bajandarume bagerageje kugirana ibiganiro na we ijoro ryose ariko ntibyagira icyo bitanga, icyakora yaje kubishyikiriza bucyeye mu gitondo.
Abantu batanu bishwe ni abo mu muryango wari urimo abana badahuje ababyeyi bose, uyu musore akaba yari umwe muri bo.
Abashinzwe umutekano barimo abajandarume n’abatekinisiye bashinzwe ubugenzacyaha bari bazindukiye ahabereye icyaha.
ubu bwicanyi bwaje ari agatangaza kuko natabwo bwari buherutse mu mateka ya vuba mu gihugu cy’ubufaransa.