UBUHOLANDI:Umugabo agiye gufungwa azira gukuramo agakingirizo kandi uwo bakorana imibonano mpuzabitsina atabizi

Mu gihugu cy’u Buholandi mu Mujyi wa Rotterdam haravugwa inkuru y’umugabo wakatiwe amezi atandartu y’igifungo ku mpamvu z’uko yakuyemo agakingirizo uwo bakoranaga imibonano mpuzabitsina atabizi.
Nyuma yo guhamwa n’icyaha agakatirwa amezi atandatu y’igifungo abantu batandukanye batangajwe n’iyi nkuru ndetse ni ubwambere iki gihano kimeze gutya gitanzwe mu gihugu cy’u buholandi.
Iki cyaha uyu mugabo yagihamijwe mu mwaka wa 2021 ndetse icyo gihe yakoraga imibonano mpuzabitsina n’inshuti ye ariko akaza gukuramo agakingirizo mu ibanga rikomeye ndetse ubwo umwunganizi we yabimenyaga yahise ajyana uyu mugabo mu nkiko amushinja ko yashoboraga kumutera inda cyangwa akamwanduza indwara.
Ikinyamakuru 7 sur 7 cyatangaje ko inkiko zamukatiye kubera kurenga ku cyizere yari yahawe n’umukunzi we ariko undi akakirengaho.