UBURUNDI:Umunyamideli BIGANA Alvin inzozi ze zikomeje kuba impamo nyuma y’inzira ndende

BIGANA Alvin ni Umunyamideli ubarizwa mu gihugu cy’Uburundi aho yakunze ibikorwa bijyanye no kumurika imideli Kuva akiri muto kuko yakundaga ku ireba kuri Televiziyo akumva abikunze.

Uyu musore Bigana Alvin avuga ko yakundaga cyane ibikorwa by’imideli cyane cyane ngo yumvaga umunsi umwe azabikora.

Uyu musore w’imyaka 17 y’amavuko avuga ko ibikorwa bye bijyanye no kumurika imideli yabitangiriye mu itsinda ryitwa Club Taiga aho nyuma ngo yavuye mu gihugu cye cy’Uburundi aza i Kigali mu itsinda ryitwa Webestmodels ndetse iri tsinda avuga ko ryamufashije kumenyekana ndetse avuga ko yarigezemo mu mwaka wa 2020.

Alvin avuga ko ashimira abamuhagarariye muri iri tsinda harimo franco kabano na sarahthekuin.

Uyu musore avuga ko nta kintu na kimwe kitagira imbogamizi kuko ngo nawe yagiye ahura n’imbogamizi aho hari abamubwiraga ko ntaho azagera bakamubwira ko ntacyo ashoboye n’ibindi bitandukanye.

Alvin avuga ko kugeza uyu munsi ashimira Imana cyane kubera urwego agezeho ndetse ngo byose bishingira ku kuba atarigeze acika intege.

Yakomeje avuga ko yifuza kugera kure kuburyo ngo nawe yagera ku rwego rukomeye akagira icyumba cye bwite nk’uko abona abandi banyamideli barimo Naomi kampell n’abandi batandukanye.

Uyu musore yashishikarije abantu gutinyuka bagakora batitaye ku bibaca intege ndetse bakirinda guha agaciro ibyo bumva hirya no hino.

Alvin kandi yasoje avuga ko akunda gusenga ndetse ngo akunda no kumva umuziki.

yakomeje kandi avuga ko akunda gukora imyitozo ni joro mu rwego rwo kwirinda abacantege.

Mu gusoza ikiganiro cye yahaye Genesisbizz yatangaje ko abo afatiraho ikitegererezo mu mideli atari benshi gusa avuga ko abo akunda life style yabo ngo muri Afurika harimo franco.kabanogusa avuga ko iwabo akunda altonMason







Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO