Banki y’u Bwongereza yamaze gushyira hanze inoti iriho umwami Charles wa III...
- 22/12/2022 saa 10:40
Imyigaragambyo yakajije umurego mu Bushinwa aho abaturage batavuga rumwe n’ingamba zikomeye zo gukumira covid-19 zashyizweho.
Abigaragambya bahuriye i Shanghai ndetse ibi bibaye nyuma y’uko mu mujyi wa Urumqi abantu 10 bapfiriye mu mpanuka yatewe n’inkongi y’umuriro bakabura uko batabarwa bitewe na gahunda ya guma murugo.
Ubushinwa ni kimwe mu bihugu byashyizeho gahunda y’ubwandu bungana na zeru kuri covid-19, Gusa iyi myanzuro ntiyakunze kuvugwaho rumwe aho benshi mu bigaragambya bagaragaye basaba ko perezida Xi Jinping yakwegura hamwe n’ishyaka rye rya gikomunisite.
Ibi bishobora kuvamo ingaruka mbi dore ko kuvuga nabi ubutegetsi bwa guverinoma y’Ubushinwa na perezida ari ibyaha bihanwa bihanukiriye.
Inzego z’umutekano zakomeje guhangana n’abigaragambya