UBUTALIYANI:Abagore batatu barimo n’inkoramutima ya Minisitiri w’intebe barashwe bahita bashiramo umwuka

Mu gihugu cy’Ubutaliyani harimo kuvugwa inkuru ibabaje aho abagore batatu barimo inkoramutima ya Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani barashwe bagahita bashiramo umwuka, Ubwo umwicanyi yarasaga mu kabari mu murwa mukuru Roma.
Roberto Gualtieri , Ukuriye umujyi wa Roma yatangaje ko uko kurasa bigaragaza urwego rukomeye rw’urugomo ndetse kuri ubu hagomba kuba inama y’igitaraganya.
Umugabo ucyekwa w’imyaka 57, arafunze ndetse afite amateka yo gushyamirana na bamwe barashwe.
Bivugwa ko uwo mugabo witwaje imbunda yinjiye muri ako kabari ku Cyumweru afite imbunda nto (pistoret) avuga ati: “Ndabica mwese”
Mu bakomeretse, bicyekwa ko ari abagore babiri n’abagabo babiri, umwe ararembye cyane.
Minisitiri w’intebe Giorgia Meloni yavuze ko umwe mu bagore bishwe, Nicoletta Golisano, ari inshuti ye, abandi bishwe ni Elisabetta Silenzi na Sabina Sperandio.