Ntibisanzwe! umugabo yayabangiye ingata yanikira amafarashi 50

Muri Wells habaga irushanwa rihuza amafarasi aho asiganwa n’abantu gusa umugabo w’imyaka 37 ukomoka mu Bwongereza, Ricky William Lightfoot, yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya ‘Man versus Horse Marathon’.

Iri ni isiganwa riba buri mwaka aho ribera mu nzira z’inzitane, mu mihanda myiza no mu misozi.

Amafarashi atwawe n’abantu, aba asiganwa ku ntera y’ibilometero 35 n’abantu bari kugenda n’amaguru.

Ubusanzwe biba bigoye ko umunyamaguru ashobora gusiga igarashi na cyane cyane ko zigira umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru

Gusa kabuhariwe Ricky yabaye umuntu wa gatatu uciye aka gahigo kuva iri rushanwa ryatangira,uyu mugabo yegukanye iri rushanwa mu mateka yaryo kuva ryatangira mu 1980.

Ricky yasize amafarashi 50 akoresheje amasaha abiri, iminota 22 n’amasegonda 23 ndetse ifarashi yaje ku mwanya wa mbere William yayisize iminota ibiri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO