UCI2020: Mugisha Samuel ntiyasoje agace ka 4 avuga ko yahakuye isomo

Umunyarwanda rukumbi uhagarariye u Rwanda muri shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare iri kubera mu Butariyani Mugisha Samuel, ntiyahiriwe n’umunsi we wa mbere wo gusiganwa muri iyi shampiyona, bitewe nuko atigeze asozanya n’abandi avuga ko yahakuye isomo rizamufasha kwitwara neza mu gihe kizaza.

Agace ka kane k’abakinnyi bakuru (Men Elite) kagombaga kuba kuri iki cyumweru, kari gakomeye cyane kuko kari kagizwe n’ibirometero 258. Aha abasiganwa byibura bari gukoresha umuvuduko wa 38Km/h.

Mugisha Samuel w’imyaka 22 y’amavuko uri gukina wenyine nk’umunyarwanda, ntiyabashije gusoza aka gace k’isiganwa rya shampiyona y’isi, dore ko yaje mu bakinnyi 89 batigeze basoza uyu munsi wa kane.
Mugusha Samuel ntiyitwaye neza muri shampiyona y’isi

Uyu musore yabwiye itangazamakuru ko impamvu bitamugendekeye neza aruko yahuye n’imbogamizi zo kuba ari gukina wenyine ndetse ko bagize ibyago hakabaho icyorezo cya Covid-19 byatumye na bagenzi be batitabira.

Yagize ati: “Nk’ibisanzwe nabaga ndi imbere, gusa nta mukinnyi nabaga mfite wamfasha kuko kuba ufite amahirwe yo kuba imbere nukuba ufite wenda nk’abakinnyi bagufasha batatu cyangwa bane mushobora kugumana imbere, gusa ndagerageza nkakina njya imbere ariko ntabwo aba ari iby’igihe kinini.”

Uyu musore kandi yavuze ko isomo yakuye kuri uyu munsi wa mbere yakinnye shampiyona y’Isi, ngo nuko yahuye n’abandi bakinnyi bakomeye kandi yabigiyeho byinshi.

Yagize ati: “Nakinanye n’ababigize umwuga benshi nabonye uko bameze nabonye n’urwego bariho ndetse n’urwo ndiho mbona n’icyo ngomba guhindura kugira ngo mbashe kugira amahirwe yo kubona ikipe nkuru kuko ninabwo bwa mbere narimbakinnyemo. Ni isomo rikomeye riri kuntegura mu mwaka utaha kugira ngo nzabashe kwitwara neza.”

van AERT Wout wegukanye agace ka kane muri shampiyona y’isi
Aka gace ko kuri iki cyumweru kari kagizwe n’ibirometero 258, kegukanwe n’umufaransa witwa ALAPHILIPPE Julian aho yakoresheje amasaha 6h38’ 34 asiga Umubirigi wamukurikiye amasegonda 24 witwa van AERT Wout

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO