UGANDA: Abasaga 22 bamaze kugwa mu mpanuka ya kajugujugu y’igisirikare yabereye muri RDC

Kuri uyu wa gatatu nibwo umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yahamije amakuru y’impanuka ya kajugujugu y’igisirikare yakoreye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Felix Kulayigye mu kiganiro na Associated Press yatangaje ko bagitegereje kumenya amakuru yose y’abaguye mu mpanuka n’ibyahangirikiye.

Yakomeje avuga ko umubare w’abamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka ari abantu 12.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe igisirikare cya Uganda cyishyize hamwe n’igisirikare cya Kongo mu rwego rwo guhashya umutwe w’inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwayo zanakomeje kugaba ibitero muri Kongo.

Izi nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda ndetse zakunze gushinjwa kugaba ibitero mu mujyi wa Kampala zikaba zishinjwa kwihisha mu mashyamba ya Kongo kuva mu myaka ya 1990 ubwo uyu mutwe washingwaga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO