UGANDA:Biratangaje cyane aho hari ikigo abanyeshuri bategetswe kwambara amajipo

Mu gihungu cy’abaturanyi cya Uganda hari ishuri ryisumbuye rikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho ubuyobozi bwemereye abanyeshuri b’abahungu kwambara amajipo.

Bwana Frank Manyindo ni umuyobozi mukuru w’ishuri ryisumbuye rya Nyakasura,ndetse uyu muyobozi yasobanuye ko abanyeshuri b’igitsina gabo bagomba kwambara amajipo ndetse bikaba umwihariko w’iri shuri.

Mu magambo ye yagize ati “Buri munyeshuri abona ko ijipo ari imyenda isanzwe."

Manyindo avuga ko icyemezo cy’uko abanyeshuri b’igitsina gabo bambara amajipo ari kimwe mu bigize umuco w’ikigo.

Amateka agaragaza ko iri shuri ryatangijwe mu mwaka 1926 n’umumisiyoneri wo muri Ecosse, Lieutenant-Commander, Ernest William Eborhard Calwell.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO