UGANDA:Ebola ikomeje kwica abantu urusorongo noneho utahiwe ni umuganga

Mu gihugu cya Uganda Ebola imaze guca ibintu dore ko kugeza ubu iki cyago kirimo guhitana abantu batandukanye aho kuri ubu umuganga wakoreraga mu Karere ka Bubende witwa Dr John yitabye Imana azize Ebola kuri iki cyumweru dusoje.

Kugeza uyu munsi igihugu cya Uganda cyibasiwe na Ebola ku buryo bukomeye ndetse Perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni yashyizeho ingamba zikomeye zo guhangana n’iyi ndwara.

Kuri ubu hashyizweho ingamba zikomeye zijyanye no kugabanya urujya n’uruza rw’abagenzi mu turere tubiri twugarijwe n’iyi ndwara.

Amakuru atangazwa n’inzego z’ubuzima avuga ko umuganga wa gatanu yahitanywe n’iki cyorezo ku mugoroba wo ku Cyumweru.

Magingo aya mu gihugu cya Uganda imibare igaragaza ko abarenga 20 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara nyuma yo kugera muri iki gihugu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO