UGANDA:Iyi si indwara ahubwo ni ishyano ryiseguye irindi abaturage bazajya bakira Ebola bagomba kumara amezi 3 ntawe uteye akabariro

Mu gihugu cya Uganda Ebola irimo kuvuza ubuhuha ndetse byamaze gutangazwa ko umuturage uzajya ukira iyi ndwara agomba kumara amezi atatu adateye akabariro.

Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’amezi atatu ngo ari uburyo bwiza bwo kuba nta muturage wakwanduzxa undi mu buryo bworoshye.

Ni mugihe kandi Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kongera umwaku wo kwandura indwara ya Ebola bityo bikaba byaba byiza umuntu wakize Ebola ategereje nibura amezi atatu adakora igikorwa cy’abakuze.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubuzima muri Uganda witwa Dr Charles Olaro yatangaje ko Ebola ishobora kwihisha mu mubiri w’umuntu nubwo ibipimo bishobora kwerekana ko umuntu atayifite.

Gusa mu gihe abantu bananiwe kwihangana bagiriwe inama yo gukoresha agakingirizo kugirangobirinde Ebola.


Uganda abaturage bakize Ebola bazajya bategereza amezi atatu kugirango bongere gukora imibonano mpuzabitsina

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO