UGANDA:Ntibyoroshye umuryango ugizwe n’abantu 6 wanduye Ebola

Mu gihugu cya Uganda umuryango ugizwe n’abantu batandatu wamaze kwandura Ebola nk’uko abategetsi bo mu mujyi wa Kampala babitangaza.

Kubera uburyo Ebola ikomeje kwibasira abantu batandukanye mu gihugu cya Uganda hashize iminsi abantu bashishikarizwa kwirinda bikomeye iki cyago.

Gusa nubwo ibi bivugwa virusi ya Ebola ikomeje gukwirakwira kuko yamaze no kugera mu Mujyi wa Kampala kuko aba bayanduye baherereye muri uyu Mujyi.

Muri uku kwezi k’Ukwakira, Perezida Museveni yategetse ko uturere tw’izingiro ry’iki cyiza aritwo Mubende na Kassanda dushyirwa mu kato.

Abategetsi bemeza ko abo bana batandatu bavukana banduye Ebola nyuma y’uko mwenewabo abasuye bigatuma ayibakongeza ndetse nyuma ngo we yaje kwitaba Imana.

Kuva Ebola yagera muri iki gihugu Minisiteri y’ubuzima ya Uganda imaze kubarura abantu 109 banduye n’abandi 30 bishwe na yo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO