UGANDA: Perezida Museveni yanze ko habaho guma mu rugo kubera Ebola

Umukuru w’igihugu cya Uganda ariwe yoweri Kagta Museveni yateye utwatsi abibwiraga ko hakwiye kubaho guma mu rugo mu rwego rwo guhangana bikomeye n’icyorezo cya Ebola.
Magingo aya ntabwo byoroshye kuko mu gihugu cya Uganda kuko mu Karere ka Mubende hagaragaye umuntu wahitanwe na Ebola ndetse abantu barenga 24 bamaze kwandura iki cyago.
Kuri uyu wa Gatatu Perezida Museveni yatangarije kuri Televiziyo ko uduce twibasiwe na Ebola ko tugomba kutazashyirirwaho guma mu rugo kuko ngo igihugu gifite ubushobozi bwo guhangana n’iki cyago mu bundi buryo bidasabye guheza abaturage mu rugo.
Perezida Museveni yagize ati:"Twafashe icyemezo cy’uko tutazashyiraho guma mu rugo. Ntabwo ari ngombwa.
Guverinoma ifite ubushobozi bwo kugenzura no guhangana n’icyorezo nk’uko twabikoze mbere.
Kuri ubu nta mpamvu yo kugira impungenge, nta guhagarika ingendo, gufunga amashuri, insengero cyangwa amasoko”.
Museveni yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho Guma mu rugo mu duce twagaragayemo Ebola
Kwamamaza