UGANDA: Perezida Museveni yongeye kugaragaza ko adashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kugaragaza ko adacana uwaka n’abantu baryamana nabo bahuje igitsina ndetse ngo igihugu cye ibyo kibifata nko gutandukira umuco.
Perezida Museveni ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo habaga amasengesho yo gusubira igihugu cye cya Uganda.
Aya masengesho yakorwaga aho abanyagihugu basabiraga igihugu cyabo umugisha ndetse ibi byabaye mbere yo kwizihiza ubwigenge bw’imyaka 60 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Museveni yavuze ko yakomeje kutumva amajwi y’Abanyaburayi ku bwo kutemera abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda bitewe n’uko imikorere yabo ihabanye n’amahame y’igihugu cye.
Uganda yamaganwe n’Abanyaburayi mu 2014 ubwo yashyiragaho itegeko ryamagana ubutinganyi mu gihugu cya Uganda.