UGANDA:Urubanza rurageretse aho umugore arega abaganga bamubeshye ko arwaye Sida bigatuma amara imyaka 6 afata imiti igabanya ubukana

Faridah Kiconco ni umugore ukomoka mu gihugu cya Uganda kuri ubu yakamejeje aho asaba kurenganurwa nyuma y’aho abaganga bamupimye nabi bakamubeshya ko arwaye Sida bigatuma amara imyaka 6 afata imiti igabanya ubukana.
Uyu mugore avuga ko yamaze kwangirika kubera kumara igihe kinini afata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida.
Magingo aya uyu mugore akomeje gusaba indishyi z’akababaro nyuma y’aho avumburiye ko atarwaye Sida.
Mu mwaka wa 2011 uyu mugore yagiye kwipimisha Sida abaganga bamubwira ko ibisubizo bigaragaza ko yanduye,maze atangira gufata imiti kuva icyo gihe.
Uyu mugore yabwiye Daily Monitor yo muri Uganda ati: "Ubwo nashyirwaga mu bagomba kwitabwaho, nta kibazo cy’ubuzima nagize,nemeye gufata imiti ku bw’ineza yanjye."
Uyu mugore avuga ko uruhu rwe rwahindutse umuhondo ndetse ko ingingo z’ingenzi z’umubiri we zitakoraga bisanzwe.
Gusa magingo aya urubanza rurageretse aho uyu mugore arimo gusaba kurenganurwa agahabwa ubutabera bushingiye cyane ku guhabwa indishyi z’akababaro.