UGANDA:Uwo abaganga bacyekaga ko yapfuye batunguwe no kubona ari muzima

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru itangaje isa n’aho Imana yakoze igitangaza ikazura umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko wari wajyanwe kwa muganga bazi ko yapfuye bikarangira agarutse ibuntu.

Uyu mwana w’umukobwa ngo yari yakubiswe bikabije n’abaturage bamuhora icyaha cy’ubujura ndetse icyo gihe Polisi yahise imujyana kwa muganga kugirango abaganga basuzume icyamwishe ndetse yari yagejejwe no muburuhukiro bw’ibitaro bushyirwamo abitabye Imana.

Icyatunguranye ni uko ubwo abaganga bafataga ibizamini kugirango barebe icyamwishe batunguwe no kubona ari muzima kandi yari yapfuye ndetse nyuma y’aho bahise bahagarika ibyo barimo kuko uyu mwana w’umukobwa yari yamaze kwerekana ibimenyetso ko akiri muzima.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO