UKRAINE:Perezida Zelenskyy yirukanye umwe mu basirikare bakomeye

Perezida wa Ukraine Volodymr Zelenskyy yafashe umwanzuro maze yirukana Generali Majoro wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare witwa Eduard Moskalyov ndetse uyu mugabo yari ashinzwe guhangana n’ingabo z’u Burusiya.
Nyuma yo gufata uyu mwanzuro wo kwirukana uyu mugabo ntabwo hatangajwe impamvu nyamukuru yateye uyu mugabo kwirukanwa ndetse itangazo ryo kumusezerera ryanyiujijwe ku rubuga rwa Leta ya Ukraine.
Generali Majoro Moskalyov yari yatorewe inshingano ze mu kuwa 15 Werurwe 2022 ubwo yari asimbuye bwana Oleksandr Pavlyuk wari ugizwe Guverineri mu gace kamwe kari mu Mujyi wa Kyiv.
Uyu mugabo yahoze ashinzwe ibikorwa bya gisirikare ndetse no guhuza ingabo mu bice binyuranye by’igihugu.