UKRAINE:Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe!Perezida Zelenskyy yamaze guhindura Minisitiri w’ingabo

Uko iminsi igenda yicuma intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya irimo kugenda ifata indi ntera ndetse u Burusiya bukarushaho gutsinda Ukraine ku rugamba aribyo byatumye Perezida wa Ukraine bwana Zelenskyy afata umwanzuro asimbuza Minisitiri w’ingabo bwana Oleksii Reznikov aho yasimbuwe n’umugabo wari umaze igihe ayoboye ubutasi muri iki gihugu bwana Kyrylo Budanov.
Bwana Reznikov biravugwa ko yoherejwe mu zindi nshingano naho mugenzi we wamusimbuye Kyrylo Budanov, akaba yahise atangira inshingano nk’uko byatangajwe n’umugabo ukomeye cyane w’umunyamategeko bwana David Arakhamia.
Bwana Arakhamia yatangaje ko kugeza ubu ibintu byose bifite aho bihuruiye n’ingabo bigiye gutangira kuyoborwa n’abantu bafite ubumenyi mu gisirikare cyane cyane muri uku kwezi kwa Gashyantare.
Aya makuru aravugwa mu gihe intambara ya Ukraine n’u Burusiya habura gato kugirango umwaka wihirike impande zombi zihanganye ndetse kugeza ubu buri ruhande rukomeje kwirwanaho bifatika mu rwego rwo kurinda ubusugire bwa buri ruhande.