UKRAINE WAR:Ingabo z’u Burusiya zahitanye abasirikare 250 ba Ukraine muri Donetsk

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya ikomeje gufata indi ntera dore ko habura iminsi mike kugirango umwaka ushire ibihugu byombi biri mu ntambara idasanzwe yashojwe kuwa 24 Gashyantare 2022.

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burusiya ku cyumweru yatangaje ko ingabo z’iki gihugu ziri muri Ukraine mu ntara ya Donetsk zahitanye abasirikare ba Ukraine bagera kuri 250 ndetse zinasenya ibikoresho bimwe na bimwe zabo.

Kuva intambara yatangira u Burusiya bwatangaje ko bumaze gusenya indege zigera kuri 324 hamwe na kajugujugu zigera kuri 207 tutirengagije n’ibigega bigera kuri 7,840 ndetse na misile zigera kuri 404.

Gusa muri iri joro Perezida wa Ukraine Volodymr Zelenskyy yakomeye amashyi ababsirikare ba Ukraine ndetse abashimira umuhate bakomeje kugaragaraza ku rugamba mu rwego rwo kwitangira igihuugu cyabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO