Umusirikare w’u Burusiya yatawe muri yombi nyuma y’amezi icyenda mu bwihisho...
- 14/03/2023 saa 12:40
Amakuru agezweho arahamya ko u Burusiya bwamishe misile mu mijyi itandukanye ya Ukraine aho ibi bisasu ngo byagiye byangiza ahantu h’ingenzi muri iki gihugu.
Ubutegetsi bwa Ukraine bwatangaje ko hari ibikorwa remezo byangiritse cyane cyane inzu zimwe na zimwe zo guturamo icyakora ntabwo higeze hatangazwa niba hari abahasize ubuzima.
Ni mu gihe kandi Ukraine ivuga ko ibi bisasu byibasiye cyane ibikorwa by’ingufu za nuclaire muri Zaporizhzhia.
Ibi bisasu bimishwe muri Ukraine mu gihe abarwanyi b’abacancuro bakomoka mu Burusiya bitwa Wagner baherutse gutangaza ko akazi kabo gakomeje gutanga umusaruro ku rugamba muri Ukraine.