UNO Fashion yateguye igitaramo kizamurikwamo imideli n’abafite ubumuga

UNO Fashion ku bufatanye na MUNDO Fashion Show bateguye igitaramo cyo kumurika imideli, gifite umwihariko wo kuzagaragaramo abamurika imideli bafite ubumuga ndetse n’abandi.

Mu myaka itatu UNO Fashion imaze ikora,basanzwe bategura ibitaramo binyuranye byo kumurika imideli aho byibuze buri mwaka bakoramo ibitaramo bibiri.

Genesisbizz iganira n’umwe mu bari gutegura iki gitaramo akaba n’umuyobozi wa UNO Fashion ‘Kwizera Dani’ yatangaje ko muri iki gitaramo kizaba kirimo umwihariko wo kumurika imideli ku babana n’ubumuga mu rwego rwo kubavana mu bwigunge.

Kwizera yagize ati: “Mundo Designer asanzwe akorana n’ababana ubumuga, dore ko ku munsi mpuzamahanga w’ababana n’ubumuga asanzwe abambika imideli inyuranye mu bitaramo byabo iyo bari bukoreshe imideli.”

Iki gitaramo abagitegura bavuga ko kigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hakiyongeraho guteza imbere abakora uyu mwuga aribo ba Nyamideli, ndetse no kugira uruhare mu gukura mu bwigunge ababana n’ubumuga.

Iki gitaramo kizitabirwa n’aba designer bane baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse n’abandi bane bo mu Rwanda.

Muri iki gitaramo hazanagaragaramo impano nshya mu kwerekana imideli, aho biteganyijwe ko kigomba kuzabera I Remera kuri HillTop Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019.

Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kwinjira bizaba ari ibihumbi bibiri ku banyeshuri, ibihumbi bitanu ku basanzwe ndetse n’ibihumbi icumi kuri VIP.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO