UPDATES: 19 nibo bamaze kwandura Coronavirusi mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima kuri iki cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020 yemeje ko hari abandi bantu babiri (2) basanganwe ubwandu bwa Coronavirusi, aba bombi akaba ari abanyarwanda baherutse gukorera ingendo i Dubai. Ibi byatumye umubare w’abanduye iyi virusi mu Rwanda ugera kuri 19.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abagaragaye ari abagabo babiri b’imyaka 32 b’abanyarwanda barimo umwe wageze mu gihugu ku itariki 19 Werurwe 2020 aturutse i Dubai, n’undi wahageze ku itariki 20 Werurwe 2020 nawe aturutse i Dubai.

Kubera ubwiyongere bw’abandura iki cyorezo mu Rwanda, leta yafashe ingamba zo guhagarika ibikorwa bitandukanye nkuko byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe waraye atangaje ko byagaragaye ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda, ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Kuri ubu abakozi ba leta bose n’abikorera basabwe gukorera mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi nk’abaganga.

Urujya n’uruza narwo kuva mu mujyi wa Kigali rwagati, ugakomeza mu bice bitandukanye mu nkengero zawo, nta muntu watambukaga.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Amasoko n’amaduka birafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO