UPDATES: 50 nibo bamaze kwandura Coronavirusi mu Rwanda

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2020 yatangaje ko hagaragaye abandi bantu icyenda (9) banduye Koronavirusi. lbi bikaba byatumye umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu (50).

Minisiteri y’Ubuzimaivuga ko abatahuweho iyi virusi kuri uyu wa kane biganjemo abari baherutse gukorera ingendo mu mahanga.

Abarwayi bashya bagaragaye harimo:

- Abantu batanu bageze mu Rwanda baturutse i Dubai bagahita bashyirwa mu kato
- Umuntu umwe waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agahita ashyirwa mu kato
- Umuntu umwe waturutse mu Buholandi watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, agahita ashyirwa mu kato
- Abantu babiri batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda, bahise bashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi ko bari koroherwa. Abenshi muri bo “ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.”

Abantu bose bashishikarizwa ko niba baba barahuye n’aba barwaye, ko bakwihutira kugana inzego z’ubuzima kugira ngo bitabweho, harindwa ko bagira n’undi banduza.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko abarenga 900 bamaze gukurikiranwa harebwa niba baba bataranduye iki cyorezo nyuma yo guhura n’abo kimaze kugaragarwaho.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Koronavirusi ni inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa 114, cyangwa akipirnisha akoresheje telefone akanda 114 maze agakurikiza amabwiriza, cyangwa akoreheza ernail kuri callcenter@rbc.gov.rw, cyangvva akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080,63503023 akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO