UPDATES: 36 nibo bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu bipimo by’ejo kuwa mbere tariki ya 23 Werurwe 2020 habonetse abantu 17 bashya banduye coronavirus (COVID19), ibi bitumye abayanduye bose hamwe ubu bageze kuri 36.

Muri aba bayanduye, minisiteri y’ubuzima yavuze ko;

  • Abantu icyenda (9) baje baturutse i Dubai
  • Abantu batatu (3) baje baturutse muri Kenya
  • Abantu babiri (2) baje baturutse muri USA
  • Umuntu umwe (1) waje aturutse mu Buhinde
  • Umuntu umwe(1) waje aturutse i Qatar
  • Umuntu umwe (1) watahuwe ko yahuye n’undi wagaragaweho iyi ndwara mu Rwanda

Nibwo bwa mbere mu Rwanda hagaragaye imibare y’abanduye benshi icya rimwe kuva umuntu wa mbere yabonwaho iyi ndwara kuwa gatandatu tariki 14/03/2020.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko aba bantu binjiye mu Rwanda batangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati ya tariki 17 na 20/03/2020.

Aba ngo bari kuvurirwa ahabugenewe mu gihe kandi hashakishwa abahuye nabo kugira ngo basuzumwe kandi bakurikiranwe.

U Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo guhagarika ibikorwa byose n’ingendo z’abantu mu gihugu mu gihe cy’iminsi 14 uhereye mu ijoro ryo kuwa gatandatu ushize.

Mu myanzuro yatangiye kubahirizwa uhereye ku wa Gatandatu 23:59, irimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe.

Iryo tangazo rivuga ko "Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi."

Ibimenyetso bya COVID-19 birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka bigoranye bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

Minisante itanga inama ko umuntu ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, agahabwa ubufasha adahise akora urugendo, kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza, kohereza email kuri callcenter@rbc.gov.rw, gutanga ubutumwa bwa WhatsApp kuri +25088202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Ingamba nk’izi zafashwe mu Rwanda mu bindi bihugu bya Afurika zatangajwe kandi na Afurika y’Epfo aho zizatangira kubahirizwa kuwa kane w’iki cyumweru saa sita z’ijoro.

Ba Perezida ba Senegal, Cote d’Ivoire na Zimbabwe nabo baraye batangaje ko ibihugu byabo byinjiye mu bihe bidasanzwe kubera iki cyorezo.

Abanduye iyi ndwara ku isi bamaze kurenga 380,000 abo imaze kwica barenze 16,000 naho abamaze kuyikira barenze 102,000.

Mu karere k’ibiyaga bigari u Rwanda (36) na DR Congo (45) nibyo bihugu bimaze kubonekamo abanduye benshi.

Muri DR Congo iyi virus imaze kwica abantu babiri umwe yarayikize nk’uko bivugwa na ministiri w’ubuzima Eteni Longondo.

  • Kenya - 16
  • Tanzania - 12
  • Ethiopia - 11
  • Uganda - 9 (harimo umunani bashya)
  • Mu Burundi na Sudani y’Epfo nta barwaye iyi ndwara barahaboneka.

COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose. Kuva cyaboneka bwa mbere mu Bushinwa, aho cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura basaga 378 000, abarenga 16 000 bahitanywe na cyo mu gihe 101 600 bagikize.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO