USA: Abapolisi batanu birukanwe ku kazi nyuma yo gukubita umwirabura mugenzi wabo agapfa

Tyre Nichols yari Umunyamerika w’umwirabura wapfuye nyuma yo gukubitwa bikabije n’abapolisi bamushinjaga kwica amategeko yo gutwara ikinyabiziga bikaza kumuviramo urupfu nabo bakirukanwa ku mirimo.
Imyigaragambyo yakamejeje muri Leta ya Tennessee aho abaturage basaba ko amashusho y’uburyo Nichols yahohotewe ashyirwa ku karubanda.
Nichols w’imyaka 29 , Yari umuturage usanzwe w’umwirabura, Yahagaritswe n’abapolisi batanu b’abirabura nkawe igihe yari atashye avuye kwifotoza mu busitani nk’uko bisobanurwa n’umwunganizi mu mategeko w’umuryango we.
Ubwo polisi yasatiraga imodoka ye, Ngo yayivuyemo atangira kwiruka n’amaguru, Ndetse ubwo bamutaga muri yombi yagerageje kurwana nk’uko bisobanurwa n’abatangabuhamya babyiboneye n’amaso.
Nyuma ngo nibwo yatangiye kuvuga ko yumva umwuka uri kumubana muke, Yihutanwa kwa muganga ariko ameze nabi cyane.
Mu mashusho afitiwe kopi n’abunganira uyu nyakwigendera, Basobanura ko yerekana Abapolisi bamupuriza imiti ikoze mu rusenda mu maso ye ndetse bakamukubitisha amashanyarazi bakanamuhondagura imigeri.
Aba bapolisi batanu bose ubu bakurikiranyweho ibyaha byo kwica umuntu utabigambiriye, gusagarira undi, kugerageza gushimuta n’imyitwarire mibi ndetse ubu birukanwe ku mirimo.
Aba bapolisi uko ri batanu: Emmitt Martin III, Tadarrius Bean, Demetrius Haley, Desmond Mills Jr na Justin Smith bacumbikiwe muri gereza kuva ku wa kane n’aho ibyaha bashinjwa bakaba barabikoze kuwa 07 Mutarama 2023.
Bitewe n’abigaragambya bakomeje guteza umutekano muke, perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, Ubwe yasabye ko habaho guhosha imyigaragambyo i Tennessee ndetse ko amashusho y’uburyo Nichols yahohotewe ari burare ashyizwe ku mugaragaro.
Tyre Nichols wapfuye nyuma yo kuvugwa ko yasagariwe n’abapolisi
Abapolisi bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Nichols