USA:Agahinda gashira akandi ari ibagara umugabo yishwe n’agahinda yatewe no kubura umugore we warasiwe ku ishuri
- by
- 27/05/2022 saa 10:10

Umugabo w’umwe mu barimukazi babiri bishwe mu irasana ryabaye ku ishuri ry’incuke muri leta ya Texas biravugwa ko yishwe n’umutima kubera agahinda gakabije.
Joe Garcia yari umugabo wa Irma Garcia wari umaze imyaka 23 yigisha kuri Robb Elementary School.
Irma ni umwe mu barimu babiri bishwe n’umusore waje kuri iri shuri akarasa akica abantu 21 - barimo abana 19.
Irma na Joe - bari bamaze imyaka 24 babana aho bari bafitanyue abana bagera kuri babiri.
Ku rubuga rwa GoFundMe handitse ko icyo gikorwa cyeteguwe na mubyara wa Irma, Debra Austin, wanditse ati: "Nizera neza ko Joe yishwe n’agahinda k’umutima".
Kuri Twitter, mwishywa wa Irma, John Martinez, yanditse ko Joe "yishwe n’umubabaro" kubera iyicwa ry’umugore we.
Ikinyamakuru gishamikiye kuri Fox cyaho kivuga ko Joe Garcia yishwe no gufatwa n’umutima gukomeye.
Irma na Joe Garcia basize abana babiri b’abakobwa na babiri b’abahungu b’imyaka hagati ya 12 na 23.
Nyuma y’ibyabaye kuri ririya shuri, Martinez yabwiye New York Time ko abapolisi basanze Irma "ariho ahobera abana mu maboko ye kugeza ku mwuka we wa nyuma".
Kuri GoFundMe page yanditseho ati: "Yapfuye yitangiye abana mu ishuri. Yari intwari."
Irma Garcia na Eva Mireles, undi mwalimu biciwe muri uko kurasa, bari bamaze imyaka itanu bigishanya kandi buri umwe yari afite inararibonye yo hejuru y’’imyaka 20.