USA:Akamasa kazamara inka kazivukamo umunyeshuri yarashe bagenzi be

Mu gace ka Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika umunyeshuri witwaje intwaro yarashe mu kigo cy’amashuri bituma abana bagera kuri 18 bahasiga ubuzima ndetse n’abandi bakozi batatu b’ikigo bitaba Imana.

Nk’uko TMZ ibitangaza aya makuru yemejwe na Senateri wa Texas ku munsi w’ejo taliki ya 24 Gicurasi 2022.

Gusa uyu muyobozi akomeza avuga ko muri uku kurasana harasiwemo n"umukecuru ukuze gusa ngo aracyahumeka umwuka w’abazima.

Ubuyobozi bwa Leta ya Texas bakomeje gushaka uburyo bwo kumvikana n’uwarasaga kugirango babashe guha ihumure ababyeyi bityo bakomeze kohereza abanyeshuri muri iki kigo.

Ubusesenguzi bwakozwe neza n’abashinzwe umutekano muri Leta ya Texas bwagaragaje ko uri inyuma y’iki gikorwa ari umunyeshuri w’imyaka 18 y’amavuko aho yabanje kurasa nyirakuru maze akurikizaho kujya kurasa abanyeshuri mu kigo cy’amashuri.

Iri joro ribi muri Leta ya Texas aho haba kurasa bije byiyongera kurindi raswa riherutse gutangazwa muri iyi Leta abo abanyeshuri 14 bahasize ubuzima n’umwalimu umwe akitaba Imana.

Iri shuri ryarasiwemo aba banyeshuri ryitwa Robb Elementary aho rifite abanyeshuri basaga 500.

Kugeza magingo aya nta mpamvu nyamukuru yari yamenyekana igaragaza impamvu uyu munyeshuri yarashe bagenzi be.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO