USA:Biravugwa ko umusaza w’imyaka 72 y’amavuko ukomoka muri Aziya ariwe ukekwaho gushaka kwivugana abantu bagera ku 10 muri Los Angeles

Abashinzwe umutekano muri Calfornia batangaje ko kugeza ubu umusaza w’imyaka 72 y’amavuko ariwe urimo gukekwa ku kuba yararashe abantu barenga 10 maze ubwo humvikanaga amasasu mu nzu yigisha kubyina muri Los Angeles.
Umukuru wa Polisi muri Los Angeles bwana Robert Luna yatangaje ko umusaza witwa Huu Can Tran basanze yirashe ndetse yapfuye ku buryo bicyekwa ko ariwe wakoze aya mahano nawe agahita yirasa.
Mu nzu yigisha kubyina niho habereye aya mahano ndetse hakunda guteranira abantu benshi bakomoka muri Aziya ku buryo bikekwa ko uyu musaza ariwe wakoze aya mahano.
Abantu bagera ku 10 nibo barasiwe muri iyi inzu yigisha kubyina ndetse bamwe bararembye bikomeye.