USA:Habaye irasana rikomeye muri Walmart Supermarket iherereye muri Leta ya Virginia maze benshi bahasiga ubuzima

Umuntu utaramenyekana ariko bikekewa ko yakoraga mu bubiko bwa Walmart Supermarket iherereye muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashe abantu benshi cyane ndetse bivugwa ko abagera ku 10 bahise bitaba Imana ndetse abandi bagakomereka.
Impamvu nyamukuru yatumye habaho aya mahano ntabwo iramenyekana icyakora Polisi ya Virginia yatangaje ko uyu mugizi wa nabi nyuma yo kurasa inzirakarengane ngo nawe yahisemo kwiyambura ubuzima.
Aya marorerwa yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ahagana ku isaha ya saa yine z’ijoro gusa ngo ubwo abashinzwe umutekano batabaraga basanze imirambo y’abantu bamaze kwicwa abandi bakomeretse bikomeye.
Mu iperereza ryakozwe n’abashinzwe umutekano bavumbuye ko mu mirambo y’abantu bari bitabye Imana ngo harimo umwe bigaragara ko ariwe wakoze ubwo bwicanyi ndetse nawe ngo yari yirashe yapfuye kuburyo kumenya impamvu nyamukuru yamuteye gukora aya marorerwa ngo bikiri ikibazo cy’ingutu.
Ubu bwicanyi buje bukurikiye ubundi bwakorewe mu nzu z’abatinganyi ziherereye muri Texas aho nabwo abagera kuri 5 bahasize ubuzima ndetse abandi 17 bakaza gukomereka.
Muri Virginia umwicanyi yarashe abantu benshi bari muri Walmart Supermarket maze nawe ahita yiyambura ubuzima.